
Overview
INTANGIRIRO Y’AMASOMO
Incamake y’Amasomo
Muri iki gihe cya internet n’ikoranabuhanga, abantu benshi babonye amahirwe mashya yo kwinjiza amafaranga bakoresheje imbuga nkoranyambaga batiriwe bakora akazi gasanzwe ko mu biro.
Imwe mu mbuga ziri gutanga amahirwe menshi muri iki gihe ni TikTok.
TikTok ntabwo ikiri urubuga rwo kwidagadura gusa. Yahindutse ahantu abantu bubakira ubucuruzi, bakabona abakurikira benshi (followers), ndetse bakinjiza amafaranga binyuze mu mashusho magufi bashyiraho.
Abantu benshi batekereza ko kugira ngo umuntu atsinde kuri TikTok agomba:
-
kugaragara mu mashusho
-
kuba influencer uzwi cyane
-
kuba afite ibikoresho bihenze
Ariko ibyo si byo.
Hari page nyinshi cyane kuri TikTok zitigera zigaragaza nyirazo, ariko zigira followers ibihumbi cyangwa miliyoni ndetse zigakuramo amafaranga.
Urugero rw’izo page ni izishyiraho content nka:
-
amagambo yo gutera imbaraga (motivation)
-
amakuru atangaje (facts)
-
inama z’ubucuruzi
-
amakuru ku ikoranabuhanga
-
inkuru z’amateka
-
inama z’ubuzima n’iterambere
Izi page zikoresha:
-
amashusho rusange (stock videos)
-
inyandiko (text)
-
amajwi (voice narration)
-
amashusho y’inyongera
aho kugaragaza nyirazo.
Aya masomo azagufasha kwiga intambwe ku yindi uko:
-
Wumva uburyo TikTok ikora
-
Wahitamo niche ishobora kukwinjiriza amafaranga
-
Wakora videos utigaragaje
-
Wakura followers benshi
-
Wahindura views za TikTok amafaranga
Nyuma yo kurangiza aya masomo, umunyeshuri intambwe ku yindi azaba afite ubumenyi bwo kubaka page ya TikTok ishobora kumwinjiriza amafaranga.
Abo Aya Masomo Agenewe
Aya masomo agenewe cyane cyane abantu batangiye bashaka kwinjiza amafaranga kuri internet ariko batazi aho bahera.
Ari ingenzi cyane kuri:
Abanyeshuri
Abanyeshuri akenshi ntibagira ubushobozi bwinshi cyangwa igihe kinini, ariko TikTok ibemerera gutangira bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa gusa.
Abantu bashaka kugumana ubuzima bwabo bwite
Hari abantu badashaka kugaragara kuri internet.
Faceless content ibafasha kubaka audience batagaragaye.
Abakorera ku giti cyabo (Freelancers)
Aba bashobora gukoresha ubu bumenyi bagatangira gukorera ubucuruzi videos za TikTok bakishyurwa.
Ba rwiyemezamirimo
Abafite ubucuruzi bashobora gukoresha TikTok kugira ngo babone abakiliya benshi.
Icyo ukeneye ni:
-
interineti
-
telefoni cyangwa mudasobwa
-
kwiga
-
kwihangana
-
gukora buri gihe
Ntukeneye:
-
ubumenyi buhambaye bwa editing
-
camera zihenze
-
kuba uzwi kuri social media
Gutsinda kuri TikTok ntibibaho mu munsi umwe, ariko gukora buri gihe bituma umuntu agera ku ntsinzi.
Course Features
- Lectures 18
- Quizzes 5
- Duration 2 hours
- Skill level Beginner
- Language English
- Students 64
- Certificate Yes
- Assessments Yes
Curriculum
Curriculum
- 6 Sections
- 18 Lessons
- 2 Hours
- Igice cya mbere: Iby’Ibanze kuri TikTok4
- Igice cya kabiri: Guhitamo Niche na Strategy ya Content4
- Igice cya mbere :Gukora Faceless Videos5
- Igice cya kane :Gukura Followers no Kongera Engagement5
- Igice cya gatanu: Uburyo bwo Kwinjiza Amafaranga kuri TikTok5
- Ikizamini1





